INSHINGANO
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifite inshingano zikurikira:
- Kujya inama no gukora ubuvugizi kuri politiki zisubiza ibibazo by’urubyiruko;
- Gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guteza imbere urubyiruko ;
- Gukangurira urubyiruko kwiga imyuga, ubukorikori n’ikoranabuhanga no guhanga umurimo;
- Kugira uruhare mukuvumbura no guteza imbere impano mu rubyiruko.
- Kugira uruhare mu gutoza urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda ;
- Gukangurira urubyiruko kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, no kurwanya amacakubiri n’ibindi bikorwa byose byasenya Igihugu;
- Gugira uruhare mu gushyigikira no gukurikirana imikorere y’amakoperative, amashyirahamwe n’indi miryango by’urubyiruko;
- Gutoza urubyiruko kwikemurira ibibazo no kurukangurira kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo, mu bikorwa byarwo no kujya mu nzego zifata ibyemezo;
- Gushyiraho no gukurikirana gahunda zo gukangurira urubyiruko ibijyanye no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, kwirinda ibibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere n’izindi ngeso zangiza ubuzima;
- Guteza imbere ubutwererane n’umubano mwiza hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’urubyiruko rwo mu mahanga.