LATEST NEWS
Share Button

Itangazo rigenewe Abashaka Serivise z'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu gihe cy'Icyorezo cya COVID-19

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko iramenyesha abagana serivisi z’Ubunyamanga Nshingwabikorwa bwayo ko inyandiko zose zakirwa hakoreshejwe imeli: info@nyc.gov.rw hari ibindi bisobanuro wahamagara kuri telephone 0788 802 341 cyangwa 0782 666 427.

Irasaba urubyiruko rwose kandi gukomeza kugira uruhare mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, twubahiriza amabwiriza Leta y’u Rwanda yashyizeho.

Abakiri abanyeshuri dukoreshe uyu mwanya dusubiramo amasomo ndetse twiga n’amasomo mashya tugezwaho n’abashinzwe uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga aho bishoboka.

Dufate iya mbere mu kwigisha barumuna bacu, urungano n’ababyeyi gushyira mu bikorwa ingamba zo guhashya iki cyorezo, turaba dutanze umusanzu wacu muri uru rugamba.

Ikitonderwa: Kugirango ibi tubyubahirize neza, turasabwa gukurikiza inama n’ amabwiriza bitangwa n’Inzego z’Ibanze, Inzego z’Umutekano n’Inzego z’Ubuzima aho turi hose tuzirikana ko ibikorwa byose byakundaga kuranga urubyiruko nk’imyidagaduro, siporo, kugenderana/gusurana n’ibindi bidakorewe mu rugo iwacu bitemewe.

Guma mu rugo.

Irinde Coronavirusi uyirinde n'Abandi. Amakuru ahagije urayasanga kuri Website ya RBC, no ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Ubuzima.