KIGALI, kuwa 3 Nzeri 2020 – Mu kiganiro cyihariye hamwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Rwanda (RBA), none urubyiruko n’abanyamakuru barifatanya na Guverinoma y’u Rwanda ndetse na UNICEF gutangiza igikorwa cyiswe “Generation Unlimited” youth initiative. Icyo gikorwa kiritabirwa n’urubyiruko nyarwanda, imiryango ifite ibyo ikorana n’urubyiruko, abantu muri rusange, Nyakubahwa Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Nyakubahwa Fodé Ndiaye Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, na Nyakubahwa Mohamed Fall Uhagarariye UNICEF mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo.
Igikorwa Generation Unlimited – cyangwa “GenU” – kigamije guharanira ko abagize urubyiruko bose bari hagati y’imyaka 10 na 24 biga, bahugurwa cyangwa bafite umurimo mu cyerekezo cya 2030. GenU ifite agaciro gakomeye mu Rwanda, aho abo mu rubyiruko bafite munsi y’imyaka 25 bagize 60 ku ijana by’abaturage.
Mu Rwanda, imikoranire y’inzego zitandukanye za GenU izafasha kugera ku gikenewe muri ibi:
· Uburezi n’amahugurwa, bifasha urubyiruko kubaka ubushobozi mu buzima butanga umusaruro;
· Umurimo, hagurwa Amahirwe ahabwa urubyiruko ngo rwihangire umurimo unoze;
· Kwiyemeza umurimo nk’ikigenderwaho; hamwe na
· Uburinganire no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye, hatezwa imbere Amahirwe angana, kurera urubyiruko rukemura ibibazo kandi rugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda, no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
“Nk’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda, twongeye gushimangira ko twiyemeje gukorana n’urubyiruko, nk’abayobozi, abafatanyabikorwa n’abafasha mu guhanga no gutanga umusaruro unoze muri gahunda zibagirira akamaro. Amajwi y’urubyiruko agomba gukomeza kumvwa cyane mu miyoboro yose iganisha ku gufata ibyemezo – abato ni bo none hacu, ahazaza hacu ndetse nibo iterambere rishingiyeho,” Fodé Ndiaye, Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda. “Generation Unlimited izashimangira imikoranire ikomeye na Guverinoma hamwe n’abandi bafite uruhare mu guha urubyiruko ububasha, ubushobozi n’amahirwe yo kugaragaza icyo bashoboye cyose, guhanga udushya, guhanga imirimo n’ubukungu, ndetse no kubaka u Rwanda rubereye bose. Rubyiruko, ni mwe muzahindura isi yacu n’igihugu cyacu kurusha twebwe.”
“Kubonera igisubizo ibibazo by’urubyiruko rw’u Rwanda ni ingorabahizi, ariko ni n’amahirwe yagutse. Twemera ko urubyiruko rufite ahazaza hacu mu biganza byarwo, kandi ko niba bateguwe neza kugana umurimo, ubushobozi bwo gutera imbere ntibwagira umupaka,” Julianna Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda. “UNICEF ifite intumbero yo kubona urubyiruko ruyoboye kandi rufasha mu kurema ibisubizo.”
“Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga umusanzu mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Generation Unlimited kugira ngo buri wese mu rubyiruko ahabwe amahirwe akeneye mu kugira ubuzima butanga umusaruro. Generation Unlimited iduhaye urubuga rwo guhuza abafatanyabikorwa bose basangiye uku kwiyemeza ngo bagene ibisubizo byiza kandi bigera kuri bose byerekeye iterambere ry’urubyiruko. Turashaka ko urubyiruko rwacu ruba abajyambere batagira imipaka, guhabwa ububasha bwo kugira uruhare mu guhindura isura y’u Rwanda. Gahunda z’ibanze za Generation Unlimited mu Rwanda zirimo guha ingufu urubyiruko mu ruhare rwarwo nk’abenegihugu, kongera ubushobozi mu guhanga umurimo ku biga mu mashuri yisumbuye, ndetse no kwegereza ibikorwa by’ubujyanama ababikeneye,” Nyakubahwa Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco.
U Rwanda rutangije GenU mu buryo bw’ikoranabuhanga bikurikirana n’inama ya Komite Nshingwabikorwa yayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yahuje abafatanyabikorwa barenga makumyabiri baturutse muri Guverinoma, Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango itegamiye kuri Leta. Muri iyo nama, UNICEF yerekanye isesengura rya GenU ryagaragaje ingorane zihariye, ibibura ndetse n’amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda, maze abafatanyabikorwa bemeranya ku ntambwe zizakurikira zirimo gushyiraho igenabikorwa rya GenU rihuriyeho.