Andi Makuru
Share Button

Urubyiruko rugiye guhabwa akazi ko gufata neza imihanda y'ibitaka

Kubufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yishimiye kumenyesha amasosiyeti y’ubwubatsi y’urubyiruko yifuza gukora muri gahunda yo gusana no gufata neza imihanda itari iya kaburimbo kwiyandikisha ku karere babarizwamo (usibye abo mu Mujyi wa Kigali).

Abiyandikisha muri iyi gahunda bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 rufite sosiyeti y’ubwubatsi (company) ifite ibyangombwa byemewe n’amategeko;
  2. Buri sosiyeti igomba kuba byibura igizwe n’abantu batatu b’urubyiruko barimo enjeniyeri (university/RP graduate), umutekinisiye wize iby'ubwubatsi (A2) n’umubaruramari;
  3. Kugaragaza umushinga ugaragaza uburyo bateganya gukora ibirometero 20 by’umuhanda w’ibitaka ugaragaza neza ingano y’amafaranga n’ibikoresho bikenewe;

Abifuza gukora muri iyi gahunda babifitiye ubushobozi baziyandikisha ku buyobozi bw’Akarere babarizwamo guhera tariki ya 6 Nyakanga kugeza taliki ya 17 kanama 2020

   Abiyandikisha bitwaza ibi bikurikira: 

  1. Ibaruwa isaba gukora muri gahunda yo gufata neza imihanda;
  2. Inyigo igaragaza uko sosiyeti izita ku mihanda y’ibitaka ifite uburebure bwa km 20;

  3. Umwirondoro w’isosiyete ugaragaza uburambe bwayo na kopi z’indangamuntu z’abayigize.

Icyitonderwa:

ü  Urubyiruko rudafite sosiyeti y’ubwubatsi (company) bashobora kwiyandikisha muri iyi gahunda bagakomeza kwandikisha sosiyeti mu buryo buteganywa n’amategeko.