Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda no kongera ireme ry’uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, iy’Uburezi, iy’ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Edified Generation Rwanda (EGR), RUB, NCPD, Inzu zisohora ibitabo, NUDOR, SOMA RWANDA na Ambasade y’Ubudage mu Rwanda bateguye amarushanwa yo kwandika inkuru mpimbano agenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu.
Aya marushanwa ni kimwe mu bikorwa bigize ukwezi ko gusoma no kwandika gutangira uyu munsi tariki ya 21 Nzeri kukazasozwa tariki ya 21 Ukwakira 2020. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Mumpe urubuga nsome”.
Kuko amashuri yahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 abanyeshuri bakaba bari iwabo mu miryango, abanyeshuri bazandikira inkuru mu ngo, zoherezwe ku Murenge. Guhitamo inkuru zizatsinda amarushanwa bizahera ku rwego rw’Umurenge,hakurikireho ku rwego w’Akarere,ku asorezwe ku rwego rw’igihugu.
Abashaka kwitabira amarushanwa bagomba kugeza ku Murenge batuyemo inkuru zabo zifite amagambo 1000 kandi zanditse mu Kinyarwanda, kuva tariki ya 21 Nzeri kugeza tariki ya 13 Ukwakira 2020.
Ku itariki 14 Ukwakira 2020, buri Murenge uzatoranya inkuru mpimbano 5 zizakomeza amarushanwa ku rwego rw’akarere, tariki ya 16 Ukwakira 2020, akarere kazatoranya inkuru mpimbano imwe muri buri Murenge, naho tariki ya 19 Ukwakira 2020, minisiteri n’ abafatanyabikorwa batoranye inkuru mpimbano 30 zizatsinda amarushanwa ku rwego rw’Akarere, hakazatoranwamo 5 bazatsinda amarushanwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali na 3 bazahiga abandi ku rwego rw’Igihugu.
Abanyeshuri bazatsinda kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu bateganirijweibihembo birimo gutangaza ibitabo mu nkuru zatsinze, mudasobwa, ibikoresho bw’ishuri, ibikapu by’ishuri, ibitabo, ibikoresho bikoreshwa n’abatabona mu kwandika n’inkoni bifashisha mu kugenda.
Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020 nibwo hazatangazwa urutonde rw’abanyeshuri batsinze amarushanwa ku rwego rw’Igihugu.