Intangazo ry'imurikagurisha

Ushaka gusoma itangazo kanda hano

Ushaka kuzuza ifishi isabwa ngo witabire imurikagurisha kanda hano

ITANGAZO: Uruyiruko ruhawe amahirwe yo kumurika ibikorwa byarwo

Inama y’ Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga(MYICT), inejejwe no gutumira urubyiruko rwikorera, ruri mu makoperative cyangwa sosiyeti y’ubucuruzi mu imurikagurisha rizamara iminsi itatu rizaba mu Ukuboza 2015 (iminsi muzayimenyeshwa nyuma). Iryo murikagurisha rikaba rizabera i Kigali kuri stade Amahoro ahazaba hateraniye urubyirukuko rusaga ibihumbi bibiri mu gikorwa cy’Inkera y’Imihigo ya 2015. Tukaba dusaba abashaka kwitabira iryo murikagurisha babyifuza ko bakuzuza ifishi iri ku mugereka bakayohereza ku Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko cyangwa k’Umukozi ushinzwe Urubyiruko mu Karere cyangwa  bakohereza ifishi zabo zuzuje neza kandi zisinye kuri email: info@nyc.gov.rw bitarenze tariki ya 04/12/2015 saa kumi n’imwe z’umugoroba. Iyi fishi mushobora no kuyisanga kuri website www.nyc.gov.rw.

Icyitonderwa:  Usaba kwitabira iri murikagurisha agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1.      Kuba ari urubyiruko, koperative cg sosiyeti y’urubyiruko;

2.      Kuba  afite ibimurikwa by’umwimerere w’ibyo bakora;

3.      Kuba afite ibimurikwa bihagije;

4.      Kuba afite ubushobozi bwo kwiyishyurira ingendo n’icumbi mu gihe cy’imurikagurisha.

Aho mushobora kuzuriza urupapuro rusaba kwitabira imurikagurisha.

IFISHI YUZUZWA N’USHAKA KUMURIKA IBIKORWA MU IMURIKAGURISHA MPUZAMAHANGA RIZABERA

Inama y’ Igihugu y’Urubyiruko inejejwe no gutumira urubyiruko rwose rwikorera, ruri mu makoperative  cyangwa sosiyeti y’ubucuruzi  mu imurikagurisha rizaba kuva ku itariki ya 29 Nyakanga 2015 kugeza ku itariki ya 12 Kanama 2015 i Kigali/Gikondo Magerwa;

      Kanda hano ubashe kubona iyo fishi 

Itangazo k'urubyiruko rushaka gukurikirana amahugurwa mu kwikorera

Itangazo rigenewe urubyiruko  rwifuza gukurikira amahugurwa yo kwihangira imirimo mu kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu murenge wa Nyarugenge.

 Gusoma itangazo ryose kanda hano

Abashaka gukurikirana aya mahugurwa kandi bakanda hano bakuzuza urupapuro rukurikira.

First & Second phases of ICT Training in YFCs

First & Second phases of ICT Training in YFCs: It is downloadable here 

ITANGAZO RIGENEWE IMIRYANGO N’AMAKOPERATIVE Y’URUBYIRUKO

GUTERA INKUNGA IMISHINGA NYONGERAMUSARURO Y’URUBYIRUKO 2012/2013