UBUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa ni urwego rushinzwe imirimo ya buri munsi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ruyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ushyirwaho kandi akavanwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa agira abakozi ayobora bahoraho bagengwa na sitati y'abakozi bose ba Leta. 

Uru rwego rufite inshingano zikurikira:

  • Gukurikirana no kuyobora imirimo ya buri munsi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gutegura no gushyikiriza Inama ya Komite Nyobozi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gutegura no gushyikiriza Komite Nyobozi umushinga w’igenamigambi n’iteganyabikorwa by’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gucunga neza abakozi n’ibikoresho byose by’icyicaro cy’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gutegura inama za Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gushyikiriza Komite Nyobozi raporo y’ibikorwa by’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gukurikirana buri munsi ibikorwa by’Inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gukurikirana buri munsi imikoreshereze y’umutungo w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Gukurikirana buri munsi ibikorwa n’imikoreshereze y’umutungo by’imishinga ikorera mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Kujya mu nama za Komite Nyobozi n’Inteko Rusange, akazibera umwanditsi;
  • Gukora indi mirimo yose yasabwa na Komite Nyobozi ijyanye n’inshingano ze.