Abayobozi b'urubyiruko bitabiriye Inteko Rusange ya 28 y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu i Nyabihu
Abayobozi b'urubyiruko mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko (NYC), Abakorerabushake (Youth Volunteers), hamwe n'abandi bayobozi b'urubyiruko mu nzego zose bitabiriye Inteko Rusange ya 28 ya NYC ku rwego rw'Igihugu iri kubera mu Karere ka Nyabihu. #IntekoRusange28.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta Sandrine UMUTONI yagaragaje ko isi igenda izana impinduka nyinshi bitewe n'iterambere ry'ikoranabuhanga n'ibibazo by'ubukungu biterwa n'intambara. Yasabye abayobozi b'urubyiruko guhangana n'ibigamije gukoma mu nkokora iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho.
Yagize ati: "Kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera imbere bisaba imbaraga zanyu nk'urubyiruko kandi buri wese uri hano akumva ko agomba kubigiramo uruhare, akabigira ibye ahereye ku mahirwe aboneka aho atuye akayabyaza umusaruro."
Nyuma y'Inteko Rusange, Umunyamabanga wa Leta Sandrine UMUTONI ari kumwe na Meya Atoinette MUKANDAYISENGA , basuye ibikorwa bifite aho bihuriye n'urubyiruko mu Karere ka Nyabihu, birimo ikigo cy'urubyiruko, uruganda rw'icyayi, n'ishuri Center for Hope ryigisha imyuga urubyiruko.