Amahugurwa ya Rwiyemezamirimo 270 y’Abahatana muri ArtsConnekt na YouthConnekt Awards 2025 Yakomereje mu kigo cy’ubutore cya Nkumba.

Kuva ku wa gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, hari kubera amahugurwa yitabiriwe na ba Rwiyemezamirimo 270 bakomeje ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa ya ArtsConnekt na YouthConnekt Awards 2025

Mu gihe cy’iminsi itanu, aba rwiyemezamirimo bari guhabwa ibiganiro bitandukanye birimo indangagaciro zikwiye kuranga umushoramari ubereye u Rwanda, Icyerekezo cy’Igihugu, uburyo bwo kunoza imishinga kugira ngo igere ku rwego rutanga imirimo myinshi, ndetse n’isesengura ry’ishusho y’ubucuruzi mu Rwanda, amahirwe ariho n’imbogamizi zigihari. 

Ikigo DOT Rwanda cyatanze ubumenyi ku buryo bwo gutegura neza umushinga, harimo gushyiraho intego zisobanutse, kumenya abakiriya, kumenya igishoro no gushyiraho ibiciro bikwiye. Ku ruhande rw’imicungire y’imari, abakozi ba Inkomoko Rwanda, ari bo J. Claude Niyongana na Elysee Kwizera, batanze ikiganiro ku buryo bwiza bwo gucunga umutungo, gukora raporo no kubika amakuru y’imari mu buryo buboneye.

Amahugurwa yanahaye umwanya abegukanye ibihembo bya YouthConnekt na ArtsConnekt Awards 2024, Merci Ndaruhutse na Uwineza Shakira, kugira ngo basangize urubyiruko urugendo rwabo mu bucuruzi ndetse banatange inama zafasha imishinga y’abahatana gukura no gutanga umusaruro. 

Aba rwiyemezamirimo banaganirijwe ku Itegeko ry’Umutungo Bwite mu by’Ubwenge kugira ngo barusheho kurinda no guteza imbere ibihangano n’udushya bakora. Nyuma y’igihe bamara bahugurwa, abitabiriye amarushanwa ya ArtsConnekt na YouthConnekt Awards 2025 batangiye gusobanura imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka mu byiciro byose, hakazavamo abazasoreza ku rwego rw’Igihugu batsindira ibihembo bikuru.

Back