Urubyiruko rwahuriye mu muganda wihariye w’igihembwe cya 4 wibanze ku gusukura imirwanyasuri no gufasha abatishoboye

Uyu munsi, mu gihugu hose habereye umuganda wihariye w’urubyiruko w’igihembwe cya 4 (2024–2025), wibanze ku gusibura imirwanyasuri no kubakira abatishoboye. Ni umuganda wagamije gushimangira uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu no mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


Mu Karere ka Muhanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Ngabo Brave, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere n’izindi nzego zinyuranye, bifatanyije n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Shyogwe mu bikorwa byo gukora no gusibura imirwanyasuri kuri hegitari 6, ndetse 

PS Ngabo Brave yagiriye urubyiruko inama ku ruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.


Mu Karere ka Huye, Nyamaswa François, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, yakoreye umuganda mu Murenge wa Maraba, aho yasabye urubyiruko n’abaturage muri rusange gukoresha neza amahirwe ari aho batuye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza no guteza imbere igihugu muri rusange.

Back