Urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibuza rwiyemeza gukomeza kubaka ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Umunyamabanga Uhoraho Ngabo Brave, Abagize Komite y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Igihugu (NYC), Komite Nyobozi z'Uturere n'Ihuriro ry'Urubyiruko bakora Ubuhinzi n'Ubworozi (RYAF), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibuza ruherereye mu Karere ka Kamonyi.
Abitabiriye uru ruzinduko basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko ayabereye mu Karere ka Kamonyi ahari Urwibutso rwa Kibuza. Banagize kandi igikorwa cyo kuremera umwe mu barokotse Jenoside utishoboye wo muri aka Karere, mu rwego rwo gukomeza kubereka ko bari kumwe na bo no kubafasha gukomeza kubaho neza.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho Ngabo Brave yashimangiye ko ibikorwa by'iterambere igihugu kimaze kugeraho bishingiye ku ndangagaciro, ubutwari n'umuhate byaranze Inkotanyi. Yasabye urubyiruko gukomeza gukura amasomo muri ayo mateka no kugira uruhare rugaragara mu kubaka Igihugu.
Yasoje asaba urubyiruko kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri ayo ari yo yose, no gukomeza kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n'indangagaciro zubaka Igihugu.